Logo REACH
donate-now-button-red-120x30
Amateka

Amateka


Umuryango REACH mu Rwanda ni umuryango wa Gikirisito wigenga, udaharanira inyungu kandi wisunga amategeko ya Ministeri y’ubutabera mu Rwanda.
REACH bisobanurwa Ubwiyunge Ivugabutumwa n’Isanamitima rishingiye ku ubukirisito.

Uyu muryango watangiye muri 1996 hakurikijwe iyerekwa ry’uwawushinze ari nawe muyobozi wawo Rev. Philbert Kalisa, umupasitori wo mw’Itorero ry’aba Anglikane . Rev. Kalisa yavutse muri 1966 ku babyeyi b’abanyarwanda bari barahungiye mu nkambi y’impunzi y’i Burundi kubera ubwicanyi n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bwarwanyaga ubwoko bw’abatutsi kuva muri1959. Amaze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we muri 1982, yakurikiye amashuri y’Iyoboka Mana mu gihugu cy’Uburundi,nyuma ahabwa umurimo w’Ubushumba mw’itorero ry’Aba Anglikani mu Burundi muri 1989. Yaje kubona uburyo bwo gukomeza amashuri aza kubona Diplome y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bwongereza kuva muri 1990 no gukomeza.
Mu gihe yakurikiranaga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mw’iyoboka Mana muri Trinity College Bristol muri 1995, Rev. Kalisa yaje kubona uburyo bwo gusura u Rwanda no kuhakandagiza ikirenge cye bwa mbere nyuma ya Jenoside yo muri 1994.Aho niho yahise abonera ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda yari yaravukijwe kuva akivuka. Amaze kubona uko igihugu cye cyazahajwe n’ubwicanyi, uko bene wabo b’abanyarwanda bababaye n’ibibazo bikomeye baciyemwo hamwe n’uburyo bariho bageragezaga kwisana no kwiyubaka, Pasitori Kalisa yagize agahinda. Yabonye kandi ibimenyetso bigaragaza ihungabana rikabije,kwiheba, ubwoba n’urwangano hagati y’abantu yahuraga nabo icyo gihe yasuraga u Rwanda. Iyo shusho yamugumye mu mutwe,bituma arushaho gushaka uburyo bwo gufasha Abanyarwanda no gusaba Imana ngo gukira no kwiyunga bigera ku baturage bose bo mu gihugu cye cya kavukire. Yahise akora ubushakashatsi k’ Umurimo w’Ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Genocide yo muri 1994 ' ibi byamuhaye kumenya buryo ki itorero ryagira uruhare rwo kuzana amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Arangije gukora ubushakashatsi , Rev. Kalisa niho yumvise umuhamagaro wo gutangira umurimo w’ubwiyunge mu Rwanda. Yahise abimenyesha inshuti ze zo mu gihugu cy’u Bwongereza, ababwira iby’iyerekwa yagize ryo gutangira umurimo w’ubwiyunge, isanamitima hamwe no kubaka amahoro mu Rwanda. Bamwe mu nshuti ze baturuka mu matorero anyuranye y’abakiristu muri UK bishyize hamwe maze bamufasha gushinga umuryango witwa REACH for Rwanda wo kumushyigikira gukora uwo murimo mu Rwanda.Uwo muryango waje kwemerwa na leta y’u Bwongereza mu kwezi kwa kanama muri1996. Kuva ubwo REACH for Rwanda yo muri UK itangira gushaka inkunga zo gufasha uwo murimo Rev.Kalisa yiyemeje gukora.

Nyuma yo kurangiza amashuri ye mu bwongereza mu kwezi kwa Kanama muri 1996, Pasitori Kalisa yahise ajya mu Rwanda n’umuryango we gutangiza uwo murimo wo kwunga no guhuza abanyarwanda. Yahise atangira gushaka abanyamuryango 10 baturutse mu matorero anyuranye kugira ngo umurimo we kuba uw’itorero rimwe.Abo nibo baje kumufasha gushinga REACH mu Rwanda no gushyiraho imikorere, amategeko n’amabwiriza agenga uwo muryango. Kuva icyo gihe umuryango watangiye kwaguka no kumenyekana mu matorero atandukanye mu gihugu, utangira imirimo neza. Kimwe n’indi miryango yose yakoreraga mu Rwanda, umuryango REACH-Rwanda wagombye kubanza gutegereza kubona Ubuzima Gatozi na Leta y’u Rwanda kugirango utangire gukora mu gihugu wisanzuye. Bakimara kubona uruhushya rw’agateganyo muri Werurwe1998, uyu muryango watangiye gutegura inyigisho n’amahugurwa mu ntara yahoze ari iya Kibungo (ubu yahindutse intara y’uburasira zuba) na Butare (ubu yahindutse iy’amajyepfo) n’igice cy’intara ya Kigali-Ngari (ubu yahindutse intara y’amajya ruguru). Muri Nyakanga 2002, uyu muryango wahawe ubuzima Gatozi na Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’ubutabera, birtyo umuryango ukomeza gukora kugeza n’uyu munsi.
Kuva mu mwaka w’1998, uyu muryango wahuguye abantu barenga 3,680 harimo n’abayobozi b’ibanze bo muri leta n’amadini, abategarugori n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye y’aba kirisitu hamwe n’abayisilamu. Nyuma y’inyigisho n’amahugurwa, abayitabiriye basabwe gucyemura ibibazo baba bafite bibabuza gukira no kugera k’ubwiyunge bahereye mu miryango yabo. Hahise hajyaho za komite eshanu zijya mu turere dutanu dutandukanye two mu ntara y’Iburasirazuba aritwo (Bugesera , Kayonza, Kirehe, Rulindo na Rwamagana) bahabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibanze bijyanye no gukira,ubwiyunge no kubaka amahoro muri utwo turere. Mu bisanzwe uyu murimo ugamije gutanga inyigisho zikangurira abantu gukira, kwiyunga no gukomeza gushyigikira ibikorwa byo gusana imibanire y’abantu banyuranye hamwe n’abafitanye amacyimbirane atandukanye (urugero:Abagore bacitse kw’icumu rya genocide n’abagore bafite abagabo bafungiwe urwicyekwe rwa genocide-n’ibindi byaha bisa n’ibyo).

Ibi byatumye hashyirwaho amashyira- hamwe ageze kuri 15 cyangwa “amatsinda ashyize hamwe”afite abanyamuryango bagera kuri 200. Aya matsinda agabanyijwe mu buryo bw’ ibikorwa bitandukanye bigamije; Imibanire,ubukungu n’umuco nk’ibikorwa by’ubugorora ngingo, muzika,kubyina, inyigisho za bibiliya, amatsinda y’ubutabazi n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imishinga ibyara inyungu (urugero: ubukorikori, ubworozi , gucuruza imyaka). Aya matsinda yifashishije ibyo bikorwa hamwe n’umwuka w’ubumwe n’ubwiyunge wabarangaga,byatumye hiyongeraho abandi banyamuryango benshi bo mu giturage.
Ibi byatumye umuryango ukundwa hiyongeraho umubare w’abaturage bagaragaza ko bifuza kugira uruhare mu bikorwa byawo haba mur’iki gihe cg no mu kizaza.

Kuva uyu muryango watangira muri 1996, waterwaga inkunga na REACH-UK. Mu myaka ishize,Imana yarushijeho kuwufasha kugera ku inshingano zawo, wunguka n’izindi nshuti ziwutera inkunga zo mu bindi bihugu.

Muri Mata 2OO5, Uyu muryango wasinyanye amasezerano n’ubufatanye hagati y’amatorero y’Aba Baptista bo mu Buyapani(JBC) kugirango hakomeze gahunda zo gushyigikira umurimo ujyanye n’icyerekezo cya REACH kigamije gusana imitima n’ubwiyunge.

Muri Kamena 2006, abandi baterankunga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (U.S.A) bashyizeho umuryango ugamije ibikorwa by’urukundo witswe REACH U.S.A. kugirango ushyigikire ibikorwa bya REACH mu Rwanda ukoresheje inkunga ziturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (U.S.A).

REACH-Rwanda ubu ifite abakozi bane ku rwego rw’igihugu (batatu bakora igihe cyose n’umwe ukora rimwe na rimwe) hamwe n’umukorera bushake w’umunyamahanga wuturutse mu gihugu cy’ubuyapani..
 

 

[REACH Rwanda] [English] [Kinyarwanda] [Intego] [Imishinga] [Uburyo Watugeraho] [Amateka] [Gushyigikira] [Imirongo y'ingenzi] [Japanese] [Trauma Course]